Nyuma yo gukomeza kurwana n’ibihe bikomeye birimo gutsindwa imikino myinshi, abahoze bayobora Kiyovu Sports biyemeje kugaruka bakayiba hafi cyane hagamijwe kuva mu bihe irimo ikaba yakongera kubona amanota kuko aho iri kugana haba ari habi nta gikozwe.
Abanyarwanda kubera ubuhanga bwa bo, bagiye bavuga imvugo zirimo ubwenge no kuzimiza ariko zisobanuye byinshi ku bazi Ikinyarwanda neza. Hari aho bavuze ko ngo iyo urugamba rukomeye, ruba rugiye kurangira. Aha bashakaga kuvuga ko iyo umuntu ageze mu bikomereye aba asabwa kwihangana agaca muri ubwo buzima busharira ariko akabasha kugera ku ntego ye.
Ikipe ya Kiyovu Sports ubu, iri muri ubwo buzima busharira ndetse imaze gutsindwa imikino itandatu yikurikiranya itsindwa. Iyi kipe yo ku Mumena iheruka amanota atatu yakuye kuri AS Kigali ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo yayitsindaga ibitego 2-1.
Ikirenze kuri ibyo kandi, Urucaca rwahagaritse umutoza, Bipfubusa Joslin imikino ine ariko ibi ntibyatumye rutisanga ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego 13.
Nyuma yo kubona iyi kipe ikomeza kugaragurika, abahoze bayiyobora barimo Mbonyumuvunyi Abdulkarim na Ndorimana Jean François Regis, biyemeje kuza kuyiba hafi kurusha uko byari bimeze. Aba bagamije guhuza imbaraga n’abandi bakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena kugira ngo byibura abakinnyi bakinnye na Rayon Sports bagume mu kazi kuko bagaragaje ko bahari hari ibirenze batanga ikipe ikabasha kubona amanota.
Abandi basaza bajya bahuza imbaraga kandi bigatanga umusaruro mwiza, abo Aba-Rayons baba bayobowe na Muvunyi Paul, Paul Ruhamyangoga, Munyakazi Sadate, Martin Rutagambwa, Muhirwa Prosper n’abandi.