wex24news

Edu Gaspard agiye gutandukana na Arsenal

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Arsenal F.C, Edu Gaspard, yatangaje ko azatandukana n’iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Edu Gaspard w’imyaka 46 ukomoka muri Brésil yafatanyije n’Umutoza Mikel Arteta kongera kubaka Arsenal ikomeye agura abakinnyi bakomeye barimo Declan Rice, Martin Odegaard n’abandi.

Mu myaka ibiri yari amaze ari umuyobozi wa Siporo, Arsenal yasoje ku mwanya wa kabiri inshuro ebyiri zikurikiranya muri Premier League zegukanywe na Manchetser City.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Sky Sports cyo mu Bwongereza avuga ko uyu mugabo yifuzwa Evangelos Marinakis’ group isazwe ifite amakipe arimo Nottingham Forest yo mu Bwongereza na Olympiacos yo mu Bugereki ngo azibere umuyobozi ushizwe ibikorwa bya Siporo.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Edu yongerewe inshingano muri Arsenal FC, agirwa umuyobozi wa mbere ushinzwe ibikorwa bya siporo, avuye ku mwanya w’Umuyobozi wa tekinike yagiyeho mu 2019.

Harimo gucunga ibikorwa byose by’ikipe nkuru n’iy’abagore, agakorana bya hafi na Per Mertesacker uyobora amakipe y’abana ya Arsenal.

Edu ni umwe mu bari bagize ikipe y’ibihe byose ya Arsenal yo mu 2004 yiswe ‘The invincible’ yatwaye shampiyona idatsinzwe.

Edu Gaspard yaherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2022 mu ruzinduko rujyanye na gahunda ya Visit Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse asura Pariki y’Igihugu y’Ibiruga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *