Hategekimana Philippe wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’u Bufaransa nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aratangira kuburana urubanza rw’ubujurire kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024.
Hategekimana wiyise ‘Philippe Manier’ yatangiye kuburana tariki ya 10 Gicurasi 2023, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha yashinjwe kubikorera mu duce turimo Nyamure, Nyamugari, Nyabubare, ISAR-Songa n’ahandi ubwo yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori muri Nyanza ya Butare.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 20 Mata 1994, Hategekimana yayoboye abajandarume b’i Nyanza bari bitwaje imbunda, gerenade n’izi ntwaro, bagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamugari.
Abatangabuhamya kandi babwiye urukiko n’abagenzacyaha ko hari ubwo Hategekimana yicaga Abatutsi akoresheje imbunda ya Mortier 60mm irasa ‘bombes’.
Nyuma y’ibyumweru birindwi humvwa ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo abo ku ruhande rushinja n’urushinjura, muri Kamena 2023 Hategekimana yakatiwe igifungo cya burundu.
Mu gihe urubanza rw’ubujurire rugiye gutangira, umunyamategeko wa Hategekimana, Me Emmanuel Altit, yatangaje ko we n’umukiliya we biteguye gusaba urukiko rw’ubujurire gusuzuma buri buhamya n’ibimenyetso.