wex24news

Niger yasinye amasezerano n’u Burusiya ajyanye n’ibyogajuru

Leta ya Niger yasinye amasezerano n’ikigo cyo mu Burusiya cya Glavkosmos yo gukora ibyogajuru bitatu bizafasha muri gahunda zo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Ibi byogajuru birimo kimwe kizaba gishinzwe itumanaho n’ikizaba gishinzwe umutekano bikaba byitezweho gufasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje iki gihugu no mu bihugu bituranyi.

RFI yanditse ko ibi byogajuru bizakorerwa mu Burusiya bigomba kuba byashyikirijwe Niger mu myaka ine iri imbere.

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Niger, Sidi Mohamed Raliou ubwo aya masezerano yasinywaga yavuze ko “uyu ni umushinga w’ingenzi cyane mu kurinda ubusugire bw’igihugu.”

Radio y’Igihugu ya Niger yemeje ko mu gihe ibi byogajuru bitarakorwa, Glavkosmos izaba itije igihugu bimwe mu bikoresho bishobora gukora ako kazi.

Mbere yo gusinya aya masezerano kandi Glavkosmos yari imaze iminsi igiranye andi masezerano na Mali, impande zombi zemeranya ko uruhande rw’u Burusiya ruzajya ruha amakuru avuye ku byogajuru ibihugu bitatu byo mu karere ka Sahel.

Nyuma y’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi muri Niger byabaye mu mwaka ushize, Niger yigije ku ruhande u Bufaransa nk’igihugu cyayikolonije ishyira imbaraga mu mubano wayo n’ibindi bihugu bikomeye birimo n’u Burusiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *