Inzobere mu by’umutekano zigizwe n’abakuru b’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RD Congo.
Icyemezo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR cyafashwe mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, na Angola ku rwego rw’abaminisitiri tariki ya 30 Nyakanga 2024.
Muri icyo gihe, basabye inzobere mu iperereza z’ibihugu byombi gutegura igenamigambi ry’uko icyo gikorwa kizakorwa.
Muri Kanama 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço, yashyikirije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi “umushinga wageza ku mahoro arambye,” ari na wo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.
Ibiro Ntaramakuru bya Angola, Angop, byatangaje ko mu cyumweru gishize inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi zahuye kugira ngo zishyire umukono ku nyandiko yitwa “Proposed Concept of Operations” (CONOPS).
Muri iyo nyandiko, ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni byo by’ibanze.
Repubulika ya Congo yongeye gutsimbarara isaba ko u Rwanda rukuraho ubwirinzi no gucyura ingabo zarwo, ishinja ko ziri ku butaka bwayo.
U Rwanda na rwo ruhakana ko haba hari ingabo zarwo zifasha umutwe wa M23, kandi ko nta ruhare rufite mu makimbirane muri DR Congo.
Byitezwe ko ku wa 16 Ugushyingo, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahurira i Luanda bakemeza cyangwa bakanga ibyemezo byafashwe n’izo nzobere mu by’igisirikare.
Ibizemezwa n’abo ba Minisitiri ni byo bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu, bakabishyiraho umukono, bityo bigahinduka amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.
Igenzura ry’ayo masezerano y’amahoro rizayoborwa na Angola, ifite abo igomba gukorana nabo ku ruhande rwa DR Congo n’u Rwanda.
Inshuro nyinshi, Guverinoma ya RDC yagaragaje kujarajara no guhindura imvugo ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bisunganye mu kurwanya umutwe wa M23 no mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.