Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yagize icyo avuga ku basitari bari bazi imico mibi ya P.Diddy bakayihishira, byumwihariko anenga Jennifer Lopez bakundanye ko ntacyo yigeze avuga aburira abandi.
Ingingo ikomeje kugarukwaho na benshi mu myidagaduro y’Amerika, ni y’umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs ufunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu. Byumwihariko kandi kuba CNN yarashyize hanze amashusho yerekana akubita bikabije Cassie Ventura wari umukunzi we byatumye benshi bamunenga.
Elon Musk uzwiho kuvuga icyo atekereza cyose, yagarutse kuri uyu muraperi ufunze ndetse anenga abandi basitari b’inshuti ze bari bazi ibyo akora nyamara bakamuhishira barimo na Jennifer Lopez bakundanyeho.
Ibi yavigarutseho mu lkiganirino ‘The Joe Rogan Podcast’, aho yagize ati: ”Mu bahishiriye imico mibi ya P.Diddy harimo inshuti ze z’abasitari, ntiwambwira ko muri bariya bose nta n’umwe wari uzi ibibi akorera mu birori bye. Bamwe bahisemo kubiceceka ariko iyo babivuga hakiri kare yakabaye yarafashwe atarangiza abana b’abakobwa benshi”.
Elon Musk yahise anakomoza ku muhanzikazi Jennifer Lopez wakundanye na P.Diddy ati: ”Byarantangaje kubona Lopez abuza abantu gutora Trump ngo ni mubi, ese kuki atigeze aburira abantu kuri P.Diddy bakundanye? Kuki yamuhishiriye iyi myaka yose kugeza n’ubu ntashobora kugira icyo amuvugaho”.
Yakomeje ati: ”Yabanye mu nzu imwe na P.Diddy imyaka itatu turabizi, turabizi kandi ko yajyaga amuhohotera kandi yanarashe umuntu barikumwe ni nabyo bapfuye mu 2003, none kuki atigeze aburira abandi bantu ko P.Diddy ari mubi ahubwo agahitamo kuburira abantu kuri Trump atazi neza?”.
Uyu mugabo ukize wa mbere ku Isi yasoje avuga ko Jennifer Lopez akwiye gufata umwanya akavugisha ukuri kuri P.Diddy ndetse akanasaba imbabazi ko yamuhishiriye. Yanavuze kandi ko ibi byagakoze n’abandi basitari bafite umubano wihariye n’uyu muraperi ufunze.