Abantu 51 bafatiwe mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo, bari mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse hanafatwa ibilo 700 by’amabuye bari baracukuye arimo ayo mu bwoko bwa Coltan na Lithium.
Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, ku bufatanye Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.
Abafashwe ni abacukura n’abacuruza amabuye batabifitiye uruhushya barimo; 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda (9) bafatiwe mu Karere ka Ruhango.
Aba bantu kandi bafatanywe amabuye y’agaciro apima ibilo birenga 700, arimo ayo mu bwoko bwa gasegereti, Lithium na Coltan, bafatanwa na moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaburiye abishora muri ubu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe, abibutsa ko bikorwa gusa n’uwabiherewe Uruhushya.
Yagize ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga, ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe ubwacyo kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya.”
Yavuze ko iyo abantu bishoye mu bikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko, bibagiraho ingaruka kuko nta bumenyi buhagije baba bafite, kandi bakaba babikora rwihishwa.
Ati “Bahura n’akaga ko kuba bagwirwa n’amasimu bakahatakariza ubuzima, abandi bagakomereka, kwangiza ibidukikije, gushyira mu manegeka abaturiye ibirombe no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye Uruhushya kandi ko ibikorwa nk’ibi byo gutahura aba bantu, bizakomeza mu Gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, abazafatwa bagakurikiranwa.