wex24news

Karasira yemerewe kwiyishyurira abunganizi

Urukiko rukuru, Urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, ruri mu Karere ka Nyanza, rwongeye kwemerera Karasira Aimable gushaka abunganizi mu mategeko azishyura, nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gufata ku mafaranga ye yari yarafatiriwe.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa 05 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho Karasira yongeye kugaragaza imbogamizi ze mu kuburana atunganiwe kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura abamwunganira kuko imitungo ye irimo amafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha.

Karasira yari yarahawe amezi abiri ngo ashake umwunganira, ariko yose yashize ntawe arabona, mu gihe abo yahoranye bari barikuye mu rubanza.

Inkomoko y’ifatirwa ry’imitungo ya Karasira ituruka ku kuba mu byaha aregwa harimo n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, ibyatumye ubushinjacyaha busaba ko wafatirwa.

Kuri iyi nshuro, ubushinjacyaha bwabaye nk’ubudohora bwemerera urukiko ko kugira ngo ubutabera burusheho gutangwa, icyifuzo cya Karasira cyakubahirizwa hakarebwa amafaranga akurwa ku mutungo we azishyurwa abamwunganira, bityo uregwa akabasha kuburana yunganiwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo amafaranga ya Karasira yafatiriwe hashingiwe ku byaha akurikiranweho birimo no kudasobanura umutungo we, ariko kandi harebwa ahaturuka ubushobozi hose kugira ngo yunganirwe, bityo urubanza ruburanishwe rurangire.

Nyuma y’ubushishozi bw’urukiko, rwemeje ko Karasira yakongera kuburana yunganiwe hanakurikije nk’amategeko abiteganya, bityo ko amafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha hagomba kuvaho azahembwa abunganizi ba Karasira.

Iburanisha ryasubitswe hatumviswe imyiregurire ya Karasira nk’uko byateganywaga, bityo urubanza ruzasubukurwa ku wa 23 Ukuboza 2024, Karasira yiregura ku byo ashinjwa.

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuhanzi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri Gicurasi 2021.

Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *