Filipe Nyusi usoje manda ze nka Perezida wa Mozambique, yasabye abari kwigaragambya mu mujyi wa Maputo bamagana ibyavuye mu matora, ko bakwiye kubihagarika.
Yagaragaje ko imyigaragambyo nta gisubizo izatanga uretse kwangiza no kurimbura igihugu n’ibikorwa remezo byacyo binyuranye.
Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu yaburiye abigaragambya ko ingabo zishobora koherezwa guhagarika iyo myigaragambyo ikomeje muri icyo gihugu.
Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko abaturage batari bake bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo, abandi bayikomerekeramo bikabije.
Ku wa 24 Ukwakira 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki ya 9 Ukwakira 2024.
Venãnçio Mondlane wo mu ishyaka PODEMOS wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahise atangaza ko amajwi yatangajwe by’agateganyo atayishimiye, asaba abaturage kwiroha mu mihanda.
Mondlane yahise ahungira muri Afurika y’Epfo nubwo abaturage bakomeje kwigaragambya.