U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byashyizeho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko ku itariki 4 Kanama 2024 nk’uko byemerejwe mu biganiro by’i Luanda.
Ni urwego rugizwe n’abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba Congo.
Ku munsi wejo kuwa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024,nibwo mu mujyi wa Goma hatangijwe Komisiyo “Reinforced Ad Hoc Verification Mecanism” ihuriweho n’abasirikare ba Congo, u Rwanda na Angola.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yavuze ko ibiganiro by’impande zombi bitanga ikizere kandi ko u Rwanda ruhora rwiteguye gutanga umusanzu mu kugira ngo mu Karere haboneke amahoro n’umutekano.
Ati “Tukaba twizera ko bazadufasha mu kugenzura iby’aka gahenge ko guhagarika imirwano, ngo tugire amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.”
Mu bihe bitandukanye ku busabe bw’umuhuza, Angola, hagiye hemezwa agahenge mu Burasirazuba bwa Congo ariko abasirikare ba leta bakakarengaho , bagatera umutwe wa M23.
Gusa abasirikare ba leta RD Congo nabo bashinja uyu mutwe wa M23 kurenga ku gahenge kashyizweho , ukabagabaho ibitero.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier, avuga ko hari ikizere ko aka gahenge kazubahirizwa.
Yakomeje ati :Ikizere kirahari, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, tuzakomeza inzira y’amahoro.”