wex24news

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere 

Ikipe ya Rayon Sport yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa shampiyona, ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Musanze FC harimo uburyo bwo ku munota wa Gatanu kuri Coup Franc yatewe na Bugingo Hakim umupira urenga urukuta uca hirya gato y’izamu ririnzwe na Shaolin.

Ku munota wa 9, Musanze FC yahushije amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira mwiza Solomon Adeyinka yahawe na Ntijyinama, aca mu rihumye ab’inyuma ba Rayon Sports bari bazi ko yaraririye gusa birangira ateye ishoti rito umupira ufatwa neza na Khadime Ndiaye.

Ku munota wa 12, Musanze yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu rya Rayon Sports ku mupira muremure watewe na ba myugariro ba Musanze, Aimable awukora n’umutwe aha umunyezamu we wari wigiye imbere, awufashe umubana muremure ariko awugeraho utaragera ku murongo w’izamu.

Ku munota wa 19, Rayon Sports yahushije igitego ku mupira muremure wari uturutse mu bwugarizi bwayo, usanga Gasongo awuteye n’umutwe ngo awuhe umunyezamu, awihera Fall Gnagne wari usigaranye na Shaolin, ashatse kumuroba umupira uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 28, Rayon Sports yongeye kurema uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira mwiza wazamuwe na Fitina Omborenga, Nsabimana Jean de Dieu awukuraho, wisangira Fall Gnagne wawugaruye mu rubuga rw’amahina, Roger ashatse kongera gusubizamo Shaolin yongera gutabara izamu rye.

Kugeza ku munota wa 30, amakipe yombi yakinaga asa n’aho yirwanaho abakinnyi badaherekanya umupira nubwo yanyuzamo agasatirana.

Igice cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri’ Rayon Sports yatangiranye impinduka Charles Baale asimbura Aziz Bassane.

İzi mpinduka zafashije Rayon Sports gusatira cyane izamu rya Musanze FC maze ku munota wa 51, Muhire Kevin ashyira umupira mu rubuga rw’amahina uvuye muri koruneri, umunyezamu Shaolin ntiyawukoraho, usanga Charles Baale awufunga neza ashyira mu izamu.

Ku munota wa 53, Rayon Sports binyuze Kuri 53, Baale yongeye kurema amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira muremure watewe na Aimable, rutahizamu w’umugande Baale awushyize ku mutwe, usanga Fall Gnagne utashoboye kuwufunga umupira ujya kwa Shaolin.

Rayon Sports yarushaga Musanze FC yongeye kubona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku munota 61, ku mupira Charles Baale yateyeatunguye umunyezamu Shaolin aterera umupira kure, gusa uyu araguruka awushyira muri koruneri atagize ikivamo.

Ku munota wa 66, Rayon Sports yahushije igitego kidahushwa ku mupira Charles Baale yahaye Fall Gnagne wari wenyine asigaranye na Shaolin, gusa uyu ashatse kumuroba mu nguni uyu munyezamu ajya mu bicu awukuramo awushyira hanze.

Ku munota wa 77, Musanze FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira wari uvuye kwa Felicien, usanga Adeyonka na Tuyisenge Pacifique mu rubuga rw’amahina, basimburana gushota umunyezamu Ndiaye ariko uyu munya Senegal yihagararaho akuramo imipira itatu yajyaga mu izamu rye.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Musanze yashakaga igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwabonets ubwo Solomon Adoyinka yahabwaga umupira hafi y’urubuga rw’amahina awuteye mu izamu ujya hejuru.

Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze Musanze FC igitego 1-0, ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

Musanze FC yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 10.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, yakira Etincelles mu mukino w’ikirarane uzabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *