wex24news

Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu 

Umugabo w’imyaka 48 wari usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya GS Bitaba, mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 19 wigaga kuri icyo Kigo kiri mu Murenge wa Muzo.

Uyu muyobozi witwa Ntawukuriryayo Jean d’Amour, yatawe muri yombi kuwa 06 Ugushyingo 2024, nyuma yo kumara amezi atatu ataza mu kazi kuko yari asanzwe yaragahagaritswemo kubera amakosa atandukanye yagaragaweho mu kazi, ariko anihishahisha nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’umuhungu.

Uyu muhungu wafashwe ku ngufu n’umuyobozi w’ikigo yigaho, bikimara kuba yagannye Isange One stop center ahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.

Nyuma yagiye kuri RIB ikorera mu Karere ka Gakenke atanga ikirego, nyuma Ntawukuriryayo abimenye ko yarezwe atangira kwihishahisha, gusa kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre yemeje aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi koko, gusa yirinda kubivugaho byinshi kuko icyaha ngo cyakorewe mu wundi Murenge.

Yagize ati “Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano.”

Yakomeje agira ati “Gusa icyo gihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja.”

Uyu muyobozi asaba abari mu burezi kuba intangarugero mu kazi bakora, barangwa n’imyitwarire myiza kubo barera, asaba n’abana kujya batanga amakuru mu gihe bahotewe kugira ngo bafashwe mu buvuzi no guhabwa ubutabera.

Yagize ati “Icyo dusaba abarezi ni ukuba intangarugero mu kazi bakora ko kurerera igihugu birinda ibyaha nk’ibyo n’ibindi. Abana nabo turabasaba ko bajya batinyika bagatanga amakuru ku byaha baba bakorewe kugira ngo bahabwe ubuvuzi ariko n’ubutabera bukorwe.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *