Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatuye uburakari Guverinoma y’iki gihugu, kubera icyubahiro cya gisirikare giheruka guhabwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe.
Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Nduhungirehe yari i Goma, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza urwego ruvuguruye ruhuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda ubwo yageraga i Goma yakiriwe na Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Cirimwami wari kumwe n’abarimo umukuru wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bamuha icyubahiro cya gisirikare.
Kuri uyu wa Kane ubwo abadepite ba RDC bari bateranye bajya impaka ku mushinga werekeye kongera ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, Vital Kamerhe uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko we na bagenzi be bababajwe n’icyubahiro Nduhungirehe yahawe.
Ni Kamerhe wanasabye Minisitiri wungirije w’Ubutabera, Samuel Mbemba, kugeza kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa uburakari bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera ibyabaye.
Yagize ati: “Icya nyuma kireba Minisitiri w’Intebe, ni uburakari bwacu kuri Minisitiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akigera i Goma. Si bibi kuko dushyigikiye amahoro, ariko kuba dushobora kumuha ibyubahiro byinshi, bigakorwa na Guverineri wa gisirikare n’ukuriye Polisi mu ntara mbona bikomeye cyane, ndetse ntituzi ibyo turimo gukora”.
Kamerhe yavuze ko Minisitiri w’Intebe agomba kumenyeshwa ko ubutaha Nduhungirehe nasubira muri RDC adakwiye gutererwa isaluti ya gisirikare, ngo kuko n’aba Minisitiri b’abanye-Congo iyo bageze mu Rwanda badahabwa icyo cyubahiro.
Yunzemo ati: “Mu mujyi wa Goma wahowe Imana, twakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hanyuma guverineri wa gisirikare akaba ari we bishishikaza? Akabikora ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara? Turabyanze, ubibwire Madamu Minisitiri w’Intebe. Abadepite bose b’igihugu byabababaje.”