wex24news

APR FC yatsinze Vision FC yongera kwiyunga n’abafana

Ibitego bya Mamadou Sy byafashije APR FC gutsinda Vision FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa Shampiyona, iyi kipe yongera kwiyunga n’abafana bayo.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi mushya wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Vision FC.

APR FC yaje muri uyu mukino imaze imnsi ivugwamo amakuru menshi, harimo na yo guterwa mpaga ku mukino yanganyijemo 0-0 na Gorilla kubera gukinisha umubare utemewe w’abanyamahanga, mu gihe mbere y’umukino ari bwo byamenyekanye ko uwari Chairman wayo Col (Rtd) Richard Karasira yatandukanye na yo.

Image

Ku munota 10’, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy kuri penaliti nyuma y’aho myugariro wa Vision akoze ku mupira mu rubuga rw’amahina.

APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri, gusa uburyo bwa Lamine Bah na Mamadou Sy babonye mu gice cya mbere ntibabubyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 cya Mamadou Sy

Mu gice cya kabiri, APR FC yokomeje gusatira izamu rya Vision FC maze ku munota wa 49’ ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mamadou Sy kuri Penaliti nyuma yikosa ryari rikorewe Byiringiro Gilbert mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye APR FC itsinze Vision FC ibitego 2–0, ibona itsinzi ya kabiri muri shampiyona.

APR FC yahise igira amanota arindwi mu mikino ine imaze gukina ifata umwanya wa 14 na ho Vision FC yafashe umwanya wa 15 amanota atanu.

APR FC izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, yakira Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa Shampiyona.

Kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Gorilla FC iyoboye n’amanota 18, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 17 naho Police FC nii ya gatatu n’amanota 15.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *