wex24news

Barashinjanya kwibana indirimbo

Umuhanzi Paul Okoye uzwi nka Rudeboy mu muziki wa Nigeria, arashinja impanga Peter Okoye uzwi nka Mr. P. kumwiba indirimbo iby’ubwiyunge bwabo bisubiye irudubi.

Ni nyuma yuko Mr. P. aherutse gushyira hanze indirimbo yise Winning nyuma yuko itsinda rya P-square risenyutse ku nshuro ya gatatu hanyuma impanga ye Paul akagaragaraza ko indirimbo bayimwibye.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Paul Okoye uzwi nka Rudeboy yagaragaje ko iyo ndirimbo yayimwibye.

Yanditse ati: “Izina ry’indirimbo “Winning” yanditswe inaririmbwa na Rudeboy, uwo nahaye indirimbo zanjye ngo atunganye amajwi amajwi (Producer), ninawe wakoze Wining, nyakubahwa Producer ikibazo wagize ni ikihe?”

Akomeza agira: “None se mbigenze nte? Ubu se ngomba iyange izitwa igice cya kabiri, ariko biroroshye muzane indirimbo mwari mufite gutunganya nanjye nzane 6 nahaye Producer, hanyuma mumbwire impamvu mwafashe amajwi y’indirimbo yanjye ijambo ku rindi, iyi ndirimbo nim we muzigomba kuba kumuzingo (Album) yanjye umwaka utaha, muri Kamena.”

Muyindi nyandiko Paul yakomeje avuga ko azashyira ahagaragara umwimerere w’indirimbo ze zose impanga ye irimo kwigana ndetse anamwibutsa ko iminsi yo kubeshya abantu yarangiye.

Mubyo Paul akomeza avuga ni uko impanga ye Mr. P. yihererenye uwabatunganyirizaga amajwi cyane ko bose bakoreshaga kuri umwe maze bagafatanya kumwiba indirimbo avuga ko bahereye ku izina ryayo uko yari yarayanditse nta ntakimwe bakuyeho ibyo yise ko ari ukumutsikamira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *