Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashinje ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurenga ku gahenge kagombaga gutangira tariki ya 4 Kanama 2024.
Aka gahenge gashingira ku mwanzuro wafashwe n’intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola ku rwego rw’abaminisitiri, zahuriye i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024. Zasabye impande zishyamiranye kuba zihagaritse imirwano mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje.
Kanyuka yatangaje uburyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kurenga kuri aka gahenge buhangayikishije bikomeye, atanga urugero ku bitero ryagabye mu bice bituwe cyane no mu birindiro bya M23 muri Bwito no muri Masisi.
Yagize ati “Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero ku baturage b’abasivile mu bice bituwe cyane no mu birindiro byacu muri Bwito no muri Masisi.”
Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024, mu tundi duce turimo Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo na Mpeti muri Walikale na ho havugwaga imirwano yubuwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, gusa yahagaze nyuma y’aho M23 irisubije inyuma.
Kanyuka atanze iyi mpuruza nyuma y’aho tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, mugenzi we wa RDC n’uwa Angola batangije urwego ruvuguruye rushinzwe kugenzura ibikorwa birimo ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zishyamiranye.