wex24news

Mutuyeyezu Oswald yabaye umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald (Oswakim) yahembewe kuba umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024, ahamya ko mu byo abikesha harimo no kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubuliga y’u Rwanda Paul Kagame.

Image

Ni igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 7, mu marushanwa ngarukamwaka y’abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru n’ibiganiro byiza biteza imbere abaturage.

Ni ibihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Iby’uyu mwaka byatanzwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024.

Muri rusange hahembwe abanyamakuru 31 bo mu bitangazamakuru bitandukanye, inkuru bakoze zari zigabanyije mu byiciro 23 by’inkuru zivuga ku buzima bw’abaturage.

Mu cyiciro cy’umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024, Mutuyeyezu Oswald wa Radio na TV10 ni we wahize abandi.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya nyuma yo guhembwa, Mutuyeyezu yavuze ko byamushimishje kandi ahamya ko abikesha kuba yaratowe n’abanyamakuru bagenzi be no kuba by’umwihariko muri Mata 2024 yaragiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “Nta banga nashyizemo ni abanyamakuru bagenzi banjye bantoye. Bakurikira ibyo nkora n’ubuhanga bwanjye.”

Yunzemo ati: “Ntekereza ko ari n’uko nakoranye ikiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi kiriya gihe nabonye ubutumwa bwinshi bunshimira. Abanyamakuru si bo bari kubura kubikora uku babikoze.”

Uwo munyamakuru avuga ko kuba yahembwe bimwongereye imbaraga zo kunoza ibyo akora, kuko abigereranya n’ikizamini cyo kurinda izina ry’umunyamakuru mwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *