Kuri uyu wa kane 7 Ugushyingo 2024 Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya yongeye kohereza ibiribwa n’imiti byo kugoboka abaturage bari mu mage mu Mujyi wa Gaza wibasiwe n’intambara z’urudaca zikomeje gusiga abaturage mu kangaratete.
Iyo mfashanyo ikubiye muri gahunda mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Gaza, byakiriwe n’Umuryango w’Abagiraneza wo mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan Hashemite Charity Organization/JHCO) ukorera i Ammam.
Mu kwezi k’Ukwakira na bwo u Rwanda rwari rwageneye inkunga abaturage b’i Gaza muri Palestine nyuma y’amezi make yari ashize bibasiwe n’ibitero bya Leta ya Isiraheli.
Icyo gihe iyo mfashanyo yaturutse mu Rwanda yari igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).
U Rwanda rwagejeje kuri JHCO toni 10 z’ibiribwa birimo n’iby’ihariye ku bana byongerewe intungamubiri, imiti ndetse n’ibikoresho bishira bikoreshwa mu buvuzi.
Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko ishyigikiye ko amakimbirane yahagarara, n’ubuzima bw’abasivili bukarushaho kubungabungwa.