Abakekwaho icyaha cyo kwica Olga Kayirangwa banze umucamanza washinzwe gukemura ibibazo byabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko batemera ko azabaha ubutabera.
Aba basore bombi, Fred Nasagambe na Gideon Gatare, bakurikiranwe nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa w’imyaka 25, wapfuye nyuma yo gusura urugo rwa Nasangambe i Kigali ku itariki ya 29 Nzeri.
Nasagambe w’imyaka 28 na Gatare w’imyaka 29 bakurikiranweho icyaha cyo kwica no kugira uruhare mu bwicanyi, ubu bakaba bafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuze ko hari impamvu zifatika zituma hakekwa ko bakoze ibyo byaha.
Bajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko mu gihe urukiko rwakoraga kuri uru rubanza, abaregwa bigaragambije bamagana umucamanza ubishinzwe.
Mu cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu kwezi gushize, umucamanza yavuze ko raporo yo kwa muganga yerekanye ko uyu mukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’urupfu rwe kandi ko yari afite ibikomere ku ijosi no mu gituza.
Icyakora, ibivugwa n’umucamanza binyuranye n’ibisobanuro byatanzwe n’abunganira abaregwa mu gihe cy’iburanisha, kubera ko bari batanze raporo yerekana ko uyu mukobwa atigeze akora imibonano mpuzabitsina.
Mu bujurire bwabo, abakekwa bombi babwiye umucamanza mu rukiko rwisumbuye ko mugenzi we mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yasobanuye nabi raporo ya muganga ku cyateye urupfu rwa Kayirangwa.