Rutahizamu w”ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cyiswe ‘Platinum Quinas’ nk’umuntu witangiye ikipe y’igihugu cye ndetse akagira n’uruhare mu kukimenyekanisha no kucyerekana neza mu myaka 20 ishize.
Ni igihembo yaherewe mu birori byateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Portugal(FPF) rifatanyije n’ihuriro ry’abakinnyi babigize umwuga(SJPF) ndetse n’ishyirahamwe ry’abatoza b’umupira w’amaguru(ANTF) byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushingo 2024.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu,Luís Montenegro na Perezida wa FPF,Fernando Gomes akaba ari nawe washimangiye ko Cristiano Ronaldo ari Ambasaderi w’indashyikirwa muri Portugal.
Mu ijambo rye Fernando Gomes yagize ati ” Igikombe cyubahwa cyane muri FPF ni Platinum Quinas, kandi niba hari aAmbasaderi wa Portugal ubikwiye rwose nta gushidikanya ko ari Cristiano Ronaldo.
Yitangiye ikipe y’igihugu ya Portugal myaka irenga 20 . Niba hari uwagaragaje urukundo rwo guhagararira Portugal, ni Cristiano Ronaldo. Ambasaderi w’intangarugero wumva, uzi neza umwambaro wa Portugal kandi akayigaragaza neza”.
Nyuma yo kwakira iki gihembo, Cristiano Ronaldo yajishimiye ndetse anavuga ko afite imyaka 18 inzozi kwari uguhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Yagize ati “Nibyiza guhabwa iki gikombe. Ndabona ari intangiriro nshya. Ndashimira FPF ku bw’iki gihembo; byabaye urugendo rurerure rwuzuye akazi gakomeye.
Logo | Inyarwanda
Cristiano Ronaldo yahawe igihembo
Cristiano Ronaldo yahawe igihembo
Aloys Niyonyungu 12/11/2024 8:14
27
Shares
facebook sharing button Sharetwitter sharing buttonwhatsapp sharing buttonsharethis sharing button
Events Zirikuba
Unveil Africa Fest
More Events
Rutahizamu w”ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cyiswe ‘Platinum Quinas’ nk’umuntu witangiye ikipe y’igihugu cye ndetse akagira n’uruhare mu kukimenyekanisha no kucyerekana neza mu myaka 20 ishize.
Ni igihembo yaherewe mu birori byateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Portugal(FPF) rifatanyije n’ihuriro ry’abakinnyi babigize umwuga(SJPF) ndetse n’ishyirahamwe ry’abatoza b’umupira w’amaguru(ANTF) byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushingo 2024.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu,Luís Montenegro na Perezida wa FPF,Fernando Gomes akaba ari nawe washimangiye ko Cristiano Ronaldo ari Ambasaderi w’indashyikirwa muri Portugal.
Mu ijambo rye Fernando Gomes yagize ati ” Igikombe cyubahwa cyane muri FPF ni Platinum Quinas, kandi niba hari aAmbasaderi wa Portugal ubikwiye rwose nta gushidikanya ko ari Cristiano Ronaldo.
Yitangiye ikipe y’igihugu ya Portugal myaka irenga 20 . Niba hari uwagaragaje urukundo rwo guhagararira Portugal, ni Cristiano Ronaldo. Ambasaderi w’intangarugero wumva, uzi neza umwambaro wa Portugal kandi akayigaragaza neza”.
Nyuma yo kwakira iki gihembo, Cristiano Ronaldo yajishimiye ndetse anavuga ko afite imyaka 18 inzozi kwari uguhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Yagize ati “Nibyiza guhabwa iki gikombe. Ndabona ari intangiriro nshya. Ndashimira FPF ku bw’iki gihembo; byabaye urugendo rurerure rwuzuye akazi gakomeye.
Mfite imyaka 18, inzozi zanjye kwari uguhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu. Nateye intambwe ngera ku nshuro 25, 50, ndangije ndavuga nti kuki ntagera ku nshuro 100? Umubare ugizwe n’imibare itatu. Hanyuma ntangira no gutekereza ku guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu inshuro 150, 200″.
Yakomeje ashimagiza Portugal agira ati” Igihugu gikomeye, tutitaye ku bunini bwacyo. Dufite byose: Sade nziza cyane, abatoza b’indashyikirwa, ubushobozi muri aba bakinnyi ni inyenyeri dufite. Ntabwo ari mu mupira w’amaguru gusa no mumikino yindi. Fernando Gomes ni Perezida mwiza twigeze kugira”.
Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal imikino 216, akaba yaratsinzemo ibitego 133,yayifashije kwegukana igikombe cya Euro ya 2016 na UEFA Nations League ya 2019