Madamu Jeannette Kagame avuga ko gusoma no kumva inyandiko ari ikibazo gikomeye ku bana benshi bo mu bihugu byinshi bya Afurika, bakura batazi gusoma neza, kwandika neza cyangwa kubara.
Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza.
Ni inama yiswe ‘Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’ ikaba yitabiriwe n’abasaga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gusoma no kumva umwandiko ku buryo bworoshye bikiri ikibazo ku bana bari mu kigero cy’imyaka 9.
Yagize ati: “Gusoma no kumva inyandiko yoroshye, biracyari ikibazo cyugarije abana 9 mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20 bo mu bihugu byinshi bya Afurika.
Iki ni ikibazo gikomeye, reka tugabanye abana badashobora gusoma neza, kwandika neza no kubara neza.”
Yavuze ko uruhare rw’ingo mbonezamikurire y’abana bato rukomeje kugaragara mu guteza imbere ubumenyi bw’ibanze bushingiye ku gusoma, kwandika no kubara.
Ati: “Bisa n’aho kumenya gusoma no kwandika bikomeje gutera imbere mu bihugu byacu. Tunashimira uruhare rw’uburezi bw’abana b’incuke, imirire ikwiriye ku bana ndetse no gufasha abana bato mu bijyanye n’imitekerereze.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 nk’imwe mu zihuriza hamwe abahanga n’abafite uruhare mu iterambere ry’uburezi muri Afurika.
Yavuze ati: “Nizera ko urwego rw’abayobozi bakuru mu burezi, inzobere mu bijyanye n’imari muri Afurika, bakwiye gushimirwa ku bw’uruhare rwabo mu gutanga ubumenyi ndetse n’ubuhanga badusangiza.”
Ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.
Akomeza agira ati: “Abana bacu baba ahantu hadatuma umuntu akurana indangagaciro z’ibanze zirimo kugira ubumuntu, impuhwe, kubaha, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu burezi bw’ibanze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi muri Afurika, ADEA, Albert Nsengiyumva, yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso cy’uko Umugabane wa Afurika ufite umuhate wo guteza imbere ubumenyi bw’ibanze nk’uburyo bwo gukemura ibibazo biri mu rwego rw’uburezi.
Yagize ati: “Bamwe mu baminisitiri bari hano bahagarariye ibihugu byabo, aya ni amahirwe yo gukemura ibibazo byugarije urwego rw’uburezi duhereye mu mizi, duhereye ku bakiri bato.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburezi bw’ibanze ku bana bato, bitangiriye ku mashuri y’incuke.
Yagize ati: “Igikomeye twakoze ni ugushyiraho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatumye ubuzima bw’abana bacu burushaho kuba bwiza, bifasha mu kongera umubare w’abana bitabira ishuri binagabanya abata ishuri.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu gufasha abana b’abakobwa kwitabira ishuri hashyizweho icyumba cy’umukobwa, aho abanyeshuri b’abakobwa bashobora kubona serivisi zitandukanye zituma bose bagira amahirwe yo gutsinda mu ishuri hatitawe ku ho bakomoka.
Ikindi cyakozwe mu guteza imbere uburezi bw’ibanze, Minisitiri Nsengimana avuga ko ari uko abarimu bagiye bongezwa imishahara mu myaka ibiri ishize kandi byatanze umusaruro haba kuri bo no ku rwego rw’uburezi mu gihugu.
FLEX 2024 ije mu gihe ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 10 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batabasha gusoma cyangwa ngo babe basobanukirwa ibiri mu mwandiko runaka ibizwi nka ‘Learning poverty’, kikiri kuri 90%.
Banki y’Isi igaragaza ko ibihugu byose bigomba gukora uko bishoboye bikaba byagabanyije iyo mibare kugeza muri ½ bitarenze mu 2030, kugira ngo hagerwe ku mahirwe y’ubukungu afite agaciro ka miliyari 6500$.