wex24news

Igitero cya Isiraheli cyahitanye 23 barimo n’abana barindwi 

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyagabwe mu mudugudu wa Almat mu ntara ya Mount Libani cyasize gihitanye abantu 23, barimo abana barindwi, mu gihe abarenga batandatu bakomeretse.

Image

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ejo ku cyumweru yatangaje ko igitero cya Isiraheli cyahitanye 23 barimo n’abana barindwi nubwo umubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Raporo yabonywe n’icyo kinyamakuru ngo igaragaza ko iyi ari inshuro ya kabiri ako gace kagabweho igitero kuva intambara ya Isiraheli na Hezbollah yatangira. Yanagaragaje ko igitero cya Isiraheli cyagabwe mu majyepfo ya Libani kuri uwo munsi cyaguyemo imbangukiragutabara eshatu.

Ni mu gihe iyi Minisiteri yanavuze ko hari abantu 53 bapfuye abandi 99 bakomerekera mu bitero byo ku wa Gatandatu, mu gihe mu ijoro ry’uwo munsi batatu bishwe abandi babiri bakomerekera mu cyagabwe i Mashghara, mu Burengerazuba bwa Bekaa, hari n’undi umwe wapfuye abandi bane bakomerekera mu gitero cyagabwe kuri Sahmar muri iryo joro.

Ibitangazamakuru byo muri Libani na byo byatangaje ko igitero cya Isiraheli cyibasiye inyubako iri mu mujyi wa Baalbek mu burasirazuba ndetse ko nta nteguza z’igitero zatanzwe icyo gihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *