Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU3 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).
Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi wa Bangassou, aho basimbuye bagenzi babo 161 bagize itsinda RWAFPU3-2 ryari riyobowe na na SP Carine Mukeshimana, ryari rimaze igihe kingana n’umwaka nabo bagarutse mu gihugu ku mugoroba.
Abavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika bwa (MINUSCA) bashimiwe ko bitwaye neza mu kazi bari bashinzwe.
CP Yahaya Kamunuga wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, mu kwakira abo bapolisi yabashimiye ko bitwaye neza mukazi bari bashinzwe.