wex24news

Umugabo umaze iminsi 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga wari umaze ibyumweru bitatu ahigishwa uruhindu nyuma yuko aketsweho kwica umugore we akajya abeshya ko yagiye muri Uganda, yafashwe mu gicuku ubwo yari agiye mu rugo rw’uwo bikekwa ko ari inshoreke ye, anasanganwa udukingirizo yari yitwaje.

Ni nyuma yuko uyu mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel wakoraga muri Farumasi yo mu Mujyi wa Muhanga, akeketsweho kuba yarishe umugore we tariki 16 Ukwakira 2024.

Amakuru y’urupfu rw’umugore we Mukashyaka Natalie yatahuwe tariki 20 Ukwakira 2024, nyuma yuko uyu mugabo agiye abeshya abantu ko umufasha we yagiye muri Uganda.

Kuva icyo gihe yakekwa, yahise atoroka, akaba yari akiri gushakishwa, akaba yafashwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 ahagana saa munani z’urukerera, afatiwe ahitwa i Remera mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.

Ifatwa ry’uyu mugabo, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye ava kuri moto ubwo yari agiye kwinjira mu rugo rw’umugore bikekwa ko ari inshoreke ye, ndetse ubwo bamufataga bakaba bamusanganye udukingirizo mu mufuka.

Uwo muturage akimukubita amaso yahise atabaza irondo ndetse hahita haniyambazwa Polisi, ari bwo inzego zazaga zikagota uru rugo, zikamufata.

Ngendahimana Célestin wo muri aka gace kafatiwemo uyu mugabo yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ati “Twamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje […] Birashoboka ko yahazaga nijoro akongera agasubirayo butaracya.”

Bikorimana Emmanuel uyobora Akagari ka Gifumba kafatiwemo uyu mugabo, avuga ko abaturage bumvise moto igenda muri ayo masaha ya saa munani z’ijoro, bakagira amekanga, ari na bwo batahuye ko yari izanye uyu mugabo, bakaza gusanga koko ari we, ari na bwo yatabwaga muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *