Umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA ryo mu karere ka Nyanza ufungiye mu igororero rya Nyarugenge, yaburanye ubujurire ku cyemezo cyamufunze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko akurikiranwa adafunzwe.
Ubushinjacyaha bwo ntibubikozwa busaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali rwatangiye kuburanisha umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA ryo mu karere ka Nyanza ubujurire ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyamufunze by’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwashingiye ko hari impamvu zikomeye zituma uyu akekwaho kwiba imodoka yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Umucamanza ahaye ijambo mwarimu Gatarayiha Marcel ngo avuge icyatumye ajurira, ntiyavuze amagambo menshi mu nteruro imwe yagize ati “Icyemezo cyamfunze nticyanyuze reka mpe ijambo umwunganizi wanjye.”
Me Rachel Niragire wunganira mwarimu Gatarayiha Marcel yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma umukiriya we akurikiranwa afunzwe.
Me Rachel ati “Icyaha akekwaho cyo kwiba cyabaye mu mwaka wa 2019 byumvikana neza ko hakurikijwe amategeko ari n’icyaha cyashaje kuko kigira agaciro mu myaka itatu, kandi yari yararenze na dosiye yarashyinguwe, kandi nta kindi gikorwa cyabaye dore ko yatangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2024.”
Me Rachel Niragire avuga ko Gatarayiha atari akwiye gufungwa kuko nta mpamvu zikomeye zihari, no ku cyaha cyo guhindura ibirango by’imodoka (Plaque) aregwa ngo si we wabikoze.
Me Rachel Niragire akavuga ko umukiriya we akwiye kurekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwashingiye ku mpamvu zikomeye zimufunga by’agateganyo, kandi icyo cyaha kitashaje nk’uko abajuriye babivuga bityo izo mpamvu zashingiweho zazarebwa muri system ihuza ababuranyi.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mwarimu Gatarayiha Marcel yarezwe icyaha cyo kwiba, aregwa icyaha cyo guhindura ibirango by’imodoka (Plaque) banatanga ibimenyetso kuba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwarabisuzumye hakagaragazwa impamvu zikomeye akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo, icyo cyemezo kidakwiye guhinduka.
Amakuru avuga ko mwaramu Gatarayiha Marcel hibwe imodoka ibonwa ibaruye kuri simcard iri mu mazina ye, bagahera aho bamukeka ko ari we wayibye.
Mwarimu Gatarayiha we akiregura avuga ko iyo simcard atayitunze, akavuga ko muri uriya mwaka byari byoroshye ko babona indangamuntu yaba na fotokopi bakayibaruzaho bityo adakwiye kuryozwa ibyo atakoze.
Mwarimu Gatarayiha mbere yari afunzwe azira iki cyaha amakuru akavuga ko ubugenzacyaha bw’i Kigali hari ababonye nta bimenyetso ararekurwa, hashize igihe kingana n’ukwezi nabwo aza gufatwa n’ubugenzacyaha bukorera i Kigali bumusanze aho yigishaga mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza, ajyanwa gufungirwa i Kigali.
Ubu afungiye mu igororero rya Nyarugenge.