wex24news

Guverinoma yasabye imbabazi abakorewe ihohoterwa mu myaka 70 ishize

Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Christopher Luxon yasabye imbabazi ku mugaragaro mu izina rya Guverinoma abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo bikozwe n’ibigo byita ku bana, imiryango ishingiye ku myemerere mu myaka 70 ishize.

New Zealand's Prime Minister Christopher Luxon

Iperereza ryibanze rya Guverinoma ryashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka ryagaragaje ko nibura abantu 200 000 mu 655 000 bakorewe ihohoterwa harimo gufatwa ku ngufu n’iyicarubozo hagati ya 1950 na 2019.

Kuri uyu wa kabiri amagana y’abatanze ubuhamya kuri iryo hohoterwa bari bateraniye mu Nteko Inshinga Amategeko bumva Minsitiri Luxon asaba imbabazi ndetse abashimira ko batanze amakuru abasezeranya ko bagiye kubona ubutabera.

Minisitiri w’Intebe Christopher Luxon yagize ati: “Ni ibintu biteye ubwoba bibabaje cyane. Ntibyari bikwiye kubaho. Uyu munsi ndasaba imbabazi mu izina rya Guverinoma abantu bose bakorewe ihohoterwa, kugirirwa nabi no kutitabwaho igihe bari bagihumeka. Ndasaba imbabazi n’abarokotse bose mu izina rya Guverinoma. “

Ikinyamakuru Washgton Post cyatangaje ko Minisitiri Luxon yavuze ko abahohotewe bose bazibukwa ku rwego rw’igihugu ku ya 12 Ugushyingo umwaka utaha.

Raporo yakusanyijwe kandi yagaragaje ko abo mu bwoko bw’abasangwabutaka, abafite ubumuga, n’abafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi ari bo bibasiwe by’umwihariko.

Ni mu gihe yanagaragaje ko hari ibyifuzo 138 by’abasaba imbabazi ndetse banamaganye iryo hohoterwa barimo abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *