wex24news

Perezida Kagame yirukanye burundu Abaminisitiri 2

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye burundu muri Guverinoma y’u Rwanda Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc na Jeannine Munyeshuli bahoze ari bamwe mu bayigize.

Ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka ni bwo Dr Mujawamariya wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe n’Umukuru w’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu itangazo rimwirukana yasohoye mu izina rya Perezida Kagame, yavuze ko ukwirukanwa kwe gushingiye “ku byo agomba kubazwa akurikiranweho”.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibyigeze byerura ngo bisobanure amakosa Minisitiri Dr Uwamariya yakoze, gusa amakuru avuga ko ibyaha akurikiranweho yabikoze akiri Minisitiri w’Ibidukikije.

Munyeshuli we wari umaze igihe gito ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yirukanwe ku itariki ya 3 Kamena 2024.

Itangazo rimwirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Girente warisohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu ntiryigeze risobanura niba hari amakosa uyu mugore yaba yarakoze yatumye Perezida Kagame ahitamo kumwirukana.

Hagati aho iteka rya Perezida Nimero 076/01 ryo ku wa 11/11/2024 rigaragaza ko Dr Mujawamariya yirukanwe mu buryo budasubirwaho ku mwanya we nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika; Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; dutegetse ko Dr MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe ku mirimo ye.”

Ni iteka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, gusa agaciro karyo kakaba gahera ku wa 25/07/2024.

Kuri Munyeshuli Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika; Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; dutegetse ko Madamu MUNYESHULI Jeanine wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yirukanywe mu mirimo ye.”

Munyeshuli yari Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN kuva muri Kanama 2023.

Mbere yo kujya muri izo nshingano, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo.

Munyeshuli yabaye kandi Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

Dr Mujawamariya ku rundi ruhande usibye kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabaye Minisitiri w’Ibidukikije kuva mu Ugushyingo 2019.

Mujawamariya w’imyaka 54 y’amavuko kandi kuva muri 2003 yagiye ahabwa indi myanya itandukanye muri Guverinoma, irimo kuba Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, uw’Uburezi, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’u Burusiya na Belarus.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *