wex24news

the rock yashimiye abagabo baririra mu ruhame

Icyamamare muri Sinema n’imikino yo gukirana, Dwayne The Rock Johnson yatunguye benshi ubwo yashimiraga abagabo babasha kuririra mu ruhame, ndetse avuka ko nta mugabo ukwiye kubinengerwa.

dwayne johnson

Nk’uko umunyarwanda avuga ngo ‘amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’ni nako benshi bumva ko umugabo warize aba akoze ikintu kibi, nyamara ibi si ko The Rock abibona kuko we abona abagabo nabo bakwiye kurira kandi ntibabinengerwe.

Ibi yabigarutseho ubwo yarimo kwamamaza filime ye nshya yitwa ‘The Red One’, ubwo yarimo asuhuza abafana, anabaha ‘Aotrography’ yageze ku mufana we w’umugabo usa nk’ukuze yarize cyane ku buryo abari ku murongo barimo kumusaba kwihagararaho ntakomeze kurira.

The Rock amugezeho yamubwiye ko rwose kurira ntakibazo kirimo ndetse ko adakwiye kubihagarika kuko abandi bari kumunenga, amusaba kubikora atititaye ko abandi bari kukureba nabi.

Yakomeje ati”nangira ngo mbabwire ko uyu mugabo warize kimwe n’abandi bose baririra mu ruhame ntakosa baba bakoze ahubwo nabashimira kuko aribo berekana ko natwe abagabo tugira amarangamutima kandi twemerewe kuyerekana’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *