wex24news

Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, i Baku muri Azerbaijan, ahakomereje imirimo y’Inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kubungabunga ibidukikije izwi nka COP29.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu ntego Umugabane wa Afurika userukanye muri iyi nama ya COP29, ari ugukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije bikiri imbogamizi ikomeye.

Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazaville

Perezida Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika mu bigaragara ugira uruhare ruto mu kugira ibyuka bihumanya ikirere, bityo ko hakenewe inkunga yo kurushaho kubungabunga ko ibyo bike byagabanuka nk’uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Kutabona amafaranga ahagije mu kurengera ikirere biracyari inzitizi ikomeye kuri Afurika. Imihigo yahizwe mu nama zabanje ntabwo yeshejwe, kandi ntabwo byakurikiranywe. Ibi ntibikwiye.”

Perezida Kagame yasabye ko ibihugu byose byasaranganywa mu buryo buboneye amafaranga akenewe kugira ngo byose bitange umusanzu mu kuzana ibisubizo birengera ikirere.

Abayobozi bateraniye mu nama yiga ku kurengera ibidukikije

Gupima umusanzu wa Afurika mu kurengera ibidukikije, ni imwe mu ngingo yagarutsweho mu nama yari iyobowe na Perezida wa Congo-Brazaville, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.

Usibye iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijani, Ilham Aliyev banagirana ibiganiro byibanze ahanini ku guteza imbere urwego rw’ishoramari n’ubucuruzi muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *