wex24news

Ambasaderi wa Amerika muri Kenya yeguye

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya, Margaret ‘Meg’ Cushing Whitman, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, yatangaje ko yeguye kuri izo nshingano, nyuma y’icyumweru Donald Trump atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigitse Kamala Harris.

Uyu mudipolomate yagize ati “Uyu munsi, namenyesheje itsinda ryanjye kuri Ambasade ya Amerika ko nagejeje ubwegure bwanjye kuri Perezida Biden. Nzava muri Kenya nuzuye ibyishimo natewe n’abo twakoranye, amahirwe nahawe yo gukorera igihugu cyanjye n’ubucuti nagiranye na Guverinoma ya Kenya n’abaturage bayo.”

Ambasaderi Whitman yagiye muri izi nshingano muri Kanama 2022. Yasobanuye ko ku buyobozi bwe, Ambasade ya Amerika yafashije Kenya kwigobotora ingaruka z’imyuzure ikomeye yibasiye icyo gihugu mu 2023, ayifasha mu rugamba rwo kurwanya Malaria, agakoko gatera SIDA n’Ubushita bw’Inkende.

Yibukije ko muri uyu mwaka wa 2024, Amerika yashyize Kenya mu cyiciro cy’abafatanyabikorwa bayo b’imena batabarizwa mu muryango NATO, asobanura ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere ihame rya demokarasi n’umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *