Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gufunga Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rurangirwa Wilson ukorera mu Karere ka Bugesera avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamubona bamwizera.
Ubuhagarariye yavuze ko ayo mashusho atuma abantu bose bamwizera ko ibyo avuga abishoboye, bakamugana akabaca amafaranga abizeza ko ibyo bamusaba bizakunda nyamara ntibibe uko.
Yagaragaje ko kuri ubu hamaze kurega abantu bagera kuri 13 kandi ko bacyakira ibirego.
Abarega barimo Munganyinka Grace, wibwe ibyuma byo kubakisha akagana Salongo ngo abimugarurire, amuca 45 000 Frw ariko ntibyagaruka, Habyarimana Donat wibwe mu murima we na we yaciwe 50 000 Frw ariko ibyo yibwe ntibyagarurwa.
Hari kandi Nzeyimana Jean Marie Vianney wibwe televiziyo akajya kwa Salongo ngo ayigaruze, bikarangira bitabaye, ndetse na Kwizera wibwe arenga miliyoni 1 Frw ahitamo kumwishyura ibihumbi 100 Frw ariko birangira ibyo yasezeranyijwe bitabaye n’abandi.
Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga Salongo akura muri ubwo butubuzi ayakoresha mu bikorwa bitandukanye aho hamaze kubarurwa imitungo itimukanwa itandukanye harimo ibibanza 14 birimo n’ibyubatswemo inzu zigeretse hakaba hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane agaciro k’ubutunzi bwe.
Hari kandi ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza avuga ko akora birimo kubaka imihanda, gufasha impfubyi, gufasha abakene n’abapfakazi.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyo bintu byose Salongo abikora akoresheje ayo mafaranga aba yariganyije, akayakoresha nk’amafaranga mazima kandi abizi ko yanduye.
Impamvu zikomeye zishingirwaho n’Ubushinjacyaha ni imvugo z’abatangabuhamya bamurega bavugaga ko bamugannye nyamara ibyo yabizezaga ntibabibone.
Hari imvugo za Munyeshyaka usanzwe ari umuzamu wo kwa Salongo wahishuye ko yakiraga abantu benshi babagana bakeneye ubufasha bwa Salongo.
Hari kandi ibyafatiriwe birimo amagi, impu, ibisimba n’ibikombe birimo imiti, imbuga nkoranyambaga ziriho ibiganiro bya Salongo byose bifatwa nk’ibimenyetso.
Ku bijyanye n’icyemezo Salongo yatanze agaragaza ko yari afite uruhushya rutangwa n’urugaga rw’abavuzi gakondo, Ubushinjacyaha bugaragaza ko urugaga rutagikora kandi ku cyemezo hakaba hatariho igihe cyatangiwe bityo ko bikemangwa.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko kumufunga by’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwafasha mu kudasibanganya ibimenyetso, kotsa igitutu abatangabuhamya ndetse bukaba uburyo bwafasha ubutabera kumubonera igihe.
Bwasabye ko urukiko rwashingira kandi ku buremere bw’ibyaha Salongo akurikiranyweho rugategeka ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Bwagaragaje ko kenshi bwakira ibirego by’abantu barega Salongo kandi kumufunga by’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwatuma icyo cyaha gihagarara cyangwa kitongera gukorwa.
Salongo yahakanye ibyaha aregwa byose avuga ko nta shingiro bifite, yavuze ko abamugana ari abantu bari bamuzi, bazi ibyo akora, uwo ari we n’icyo abamariye.
Ati “Bareba ubushobozi, kuko bahabwa ubuhamya n’uwo nafashije. Ibyo bandega byo kuri YouTube byaje ejo bundi nsanzwe nkora akazi kanjye. Kuriganya umuntu numva ari ukumwicaza ukamwigisha kandi abaza iwanjye bose baza bagana ivuriro, nta muntu mpamagara ngo aze.”
Yavuze ko amafaranga batanga aba ari ayo gukora isuzuma hanyuma byagaragara ko hari icyo Salongo ashobora gufasha umuntu akabona guhabwa serivisi.
Ati “Njyewe rero, numva icyo cyaha nagihanagurwaho.”
Yavuze ko hari abantu basigaye bamwiyitirira bakabeshya abantu ndetse ko yanabitangiye ikirego muri RIB, bityo ko asaba ko yahuzwa n’abantu bamureze mu rwego rwo kugenzura niba koko barageze iwe.
Yavuze ko amafaranga yakoresheje ashaka imitungo yayakuye muri Uganda kandi ko afiteyo ikigo cy’ishoramari gikora ibijyanye n’isambusa n’amandazi kandi ko bamwohereza amafaranga ava muri ibyo bikorwa buri mwaka.
Yagaragaje ko amafaranga yaguzemo ubutaka ari ho yaturutse, ataturutse muri ibyo bikorwa by’ubuvuzi nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Yavuze ko iyo mitungo aregwa yayiguze ubutaka bugihendutse, bityo ko bitasabaga amafaranga menshi ariko kandi ko yagize amahirwe yo kugira umugore uzi gukoresha neza amafaranga bibafasha kwiteza imbere.
Ku bijyanye n’iyezandonke kandi avuga ko atari akwiye guhorwa ibikorwa by’ubugiraneza yakoze ahubwo ko yari akwiye kubishimirwa.
Yasabye ko yakurikiranwa adafunzwe kuko atazatoroka ubutabera cyane ko afite umwirondoro uzwi.
Yagaragaje ko afite imitungo kandi atayita ngo ahunge, yagaragaje ko umugore we afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ikibyimba gishobora kuba kirimo kanseri, akagira abana se yamusigiye ndetse n’abasaza n’abakecuru bagendera mu tugare kandi barya ari uko yakoze bityo ko adashobora guhunga
Yavuze ko nta muntu yigeze asezeranya ko namuvura ntakire azamusubiza amafaranga ye.