wex24news

Yubatse gereza mu nzu ye azajya afungiramo umuhungu we wabaswe n’ibiyobyabwenge

Muri Thailande, umubyeyi w’imyaka 64 yubatse gereza mu nzu ye agamije kwicungira umutekano we n’uw’abaturanyi nyuma yo guhorana impungenge z’ibibazo byaterwa n’umuhungu we w’imyaka 42 wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yubatse gereza mu nzu ye azajya afungiramo umuhungu we wabaswe n'ibiyobyabwenge

Nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze aba mu bwoba buhoraho kubera uwo muhungu we wabaswe n’ibiyobyabwenge n’urusimbi, uwo mubyeyi utuye mu Ntara ya Buriram muri Thailande, yafashe ingamba zidasanzwe kugira ngo yizere ko umutekano we urinzwe kimwe n’uw’abaturanyi be.

Izo ngamba yafashe, ni uko yashatse abubatsi, bamwubakira gereza mu nzu imbere, kugira ngo azajye ayifungiramo uwo muhungu igihe abona afite amahane, bityo arinde ko hagira uwo ahutaza.

Abajijwe n’inzego z’umutekano icyatumye akora ibintu nk’ibyo bidasanzwe, ngo yabwiye Polisi ko yagerageje gukora byose ngo afashe uwo muhungu we guhera mu myaka yashize, harimo kumujyana mu bigo icumi (10) bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge aho muri Thailande.

Ibyo ariko ngo ntibyagize umusaruro bitanga, ahubwo uko imyaka ishira ngo ni ko yabonaga umuhungu we arushaho kumera nabi agahinduka umuntu mubi ufite amahane menshi.

Yagize ati, “Mu myaka 20 ishize nabayeho mu bwoba budashira, nabanye n’umuhungu wanjye twenyine kuva umugabo wanjye yapfa. Kandi imwe mu mpamvu zishe umugabo wanjye ni agahunda gakabije na ‘stress’ ihoraho byatewe no kuba umuhungu wacu yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge. Ubu nubakishije gereza igizwe n’ibyuma mu nzu yanjye kugira ngo nizere umutekano wanjye n’uw’abaturanyi banjye”.

Yajyaga ahamagara Polisi mu bihe bitandukanye igihe abona ko umuhungu we ameze nabi, akajyanwa kwa muganga, ariko agahita agaruka bidatinze, ibyo bituma ashaka icyo gisubizo we abona nk’umuti urambye ku kibazo cy’uwo muhungu we, mu kubaka iyo gereza yo mu nzu, ngo bagiye basiga imyanya hagati y’ibyuma aho ashobora kunyuza ibyo kurya n’amazi n’ibindi by’ibanze akenera.

Yagize ati, “Icyo cyumba afungiyemo, gifite ibintu by’ibanze umuntu akenera, harimo igitanda, ubwiherero n’ubwogero na interineti (WiFi). Nubakishije ku buryo hasigaramo umwenge muheramo ibyo kurya no kunywa harimo kandi na Camera (CCTV system) igenzura ibyo akora mu masaha yose 24 y’umunsi. Njyewe numva izi ngamba zizandinda njyewe n’abaturanyi banjye”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko bitasobanuwe neza niba uko Polisi yamenye iby’iyo gereza yo mu rugo, ariko umuvugizi wa Polisi yatangaje ko mu gihe yasuraga urwo rugo mu cyumweru gishize, itishimiye ibyo uwo mubyeyi yakoze, kandi ko ashobora guhanwa n’amategeko naramuka ahamijwe n’urukiko kuba hari uburenganzira bw’uwo muhungu we yahutaje, ndetse no kuba yaramufunze binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere uwo mubyeyi atuyemo, yagize ati, “Ibikorwa by’uwo mubyeyi wiswe Mr. A, bishobora kuba binyuranyije n’ingingo ya 310 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, ivuga ku gufungwa binyuranyije n’amategeko byavuyemo urupfu cyangwa gukomereka bikomeye, uwabikoze aba ashobora gufungwa kuva ku myaka itatu kugera kuri cumi n’itanu (3-15)”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *