wex24news

Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ufite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia.

Image

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri Gashyantare 2024, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Portugal, zirimo ingufu, ishoramari n’ubucuruzi, umutekano n’ibya gisirikare.

Nanone kandi muri iyo gahunda baganiriye ku bibazo birimo ibya Repubulika ya Santarafurika aho u Rwanda rwagiye gutanga ubutabazi kimwe no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamwe n’uko umutekano uhagaze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda Luísa Maria Machado da Palma Fragoso, muri Gashyantare umwaka ushize yashyikirije Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, avuga ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere, hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo, birimo ubukungu, ubuhinzi n’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Portugal mu bya dipolomasi si uw’uyu munsi kuko ku itariki ya 12 Gashyantare 1976 ari bwo watangijwe ku mugaragaro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *