Ikigo cy’ikoranabuhanga kibarizwamo imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Whatsapp, cyaciwe amande ya miliyoni 840$ kubera ibikorwa bibi bigendereye inyungu z’urubuga-hahiro rwayo rwa Facebook Marketplace.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Komisiyo y’u Burayi yavuze ko Meta yahanwe ku bwo kurenga ku mategeko y’uyu muryango agenga ihiganwa mu bucuruzi.
Ibyo iyi komisiyo ivuga ko Meta yabikoze ibohera serivisi z’amatangazo yamamaza ibicuruzwa ku isoko ry’urubuga rwayo rwa Facebook gusa, ikanashyiraho amabwiriza arimo amananiza atemewe mu bucuruzi ku bindi bigo bitanga serivisi nk’izo zo kwamamaza ibicuruzwa kuri interineti.
Ikigo Meta cyavuze ko kizajuririra uyu mwanzuro, ariko ko hagati aho, kizubahiriza ibisabwa kandi kikagira bwangu mu gushaka umuti ku bibazo byagaragajwe.
Icyemezo cya Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi kije nyuma y’imyaka ibiri ishinje iyi sosiyete rurangiranwa mu by’ikoranabuhanga yo muri Amerika guha urubuga-hahiro rwayo rwitwa Facebook Marketplace uturusho tutemewe mu bucuruzi, binyuze mu guhuriza hamwe serivisi zarwo n’iza Facebook nk’urubuga nkoranyambaga.
Mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2021 ni bwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangije amaperereza ku myitwarire inyuranya n’amabwiriza agenga ihiganwa mu bucuruzi yavugwaga kuri Facebook.
Nyuma mu kwa 12 kwa 2022, uyu muryango wagaragaje impungenge ko Meta irimo guhuza urubuga-hahiro rwayo, Facebook Markeplace rukora ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa, n’urubuga nkoranyambaga rwayo rwa Facebook.
Facebook yatangije urubuga-hahiro, Marketplace muw’2016 ndetse nyuma y’umwaka umwe ruhita rwagurira serivisi zarwo mu bihugu by’i Burayi.
Umwanzuro wa komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko Meta ihatira abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook gukoresha n’uru rubuga-hahiro rwa Facebook Marketplace mu buryo butemewe.
Icyakora Meta yo ivuga ko iyo ngingo yirengagiza ko abakoresha Facebook bashobora kwihitiramo gukoresha na Marketplace, cyangwa bakabireka.
Ikigo Meta kivuga ko Komisiyo ivuga ko urubuga-hahiro Marketplace rushobora kuzitira ukwaguka kw’izindi mbuga-hahiro ngari zo kuri interineti zari zisanzwe mu Burayi, nyamara ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari ikibi urwo rubuga rwakoreye abakeba mu by’ubucuruzi.
Ibigo birenze ku mategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agenga ihiganwa mu bucuruzi biba bishobora gucibwa amande angana n’10 ku ijana by’amafaranga byinjiza ku isi.