Ubuyobozi bwa RDF bwitandukanyije n’umusirikare uherutse kwica arasiye abaturage mu Kabari mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, bwizeza ubufasha imiryango y’ababuriye ubuzima muri ibi byago, ku buryo mu gihe cya vuba izagira icyo ikorerwa mu kubafata mu mugongo.
Iri sanganya ryabaye mu rukerera rwa hirya y’ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abaturage batanu akabahitana.
Aba baburiye ubuzima muri ibi byago byatejwe n’Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 mu gikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ndetse n’iza gisirikare.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito, wihanganishije imiryango y’aba bitabye Imana, yavuze ko kuba abantu bashyamiranira mu kabari bisanzwe, ariko ko iyo hajemo kuba umuntu afite imbunda biba ibindi.
Maj Gen Eugene Nkubito yavuze ko ubusanzwe Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurangwa n’imyitwarire iboneye, ku buryo ibyakozwe n’uyu musirikare ubundi bitari mu biziranga.
Ati “Uyu musirikare rero ibyo yakoze, yabikoze ku giti cye ntabwo biranga indangagaciro za RDF. Muratuzi ntabwo ari ubwa mbere duhuriye aha, uwabikoze rero yaduhemukiye, yahemukiye RDF kandi byatubabaje.”
Yavuze kandi ko Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzaba hafi iyi miryango bukabafasha mu buzima bwabo.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko ubuyobozi bwacu bwantumye ngo iyi miryango yabuze ababo, ubuyobozi bwacu buzababa hafi, mu minsi ya vuba hari abantu bazatuma hano kuza kureba icyakorwa ni iki?”
Ntakirutimana Joel umwe mu bo mu miryango y’aba bishwe barashwe n’umusirikare, yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kimwe n’ubwa Leta, bwabaherekeje muri ibi byago byabagwiririye, byumwihariko mu mihango yo guherekeza ba nyakwigendera.
Ati “Abayobozi bacu batugiriye neza babidufashijemo, kandi natwe turabyishimiye nubwo twabuze abacu ntabwo byabura kubabara, ariko no kunezerwa birimo kubera ko tutigunze, twatabawe n’ubuyobozi.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert yavuze ko ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta, na bwo buzakomeza kuba hafi iyi miryango yahuye n’iri sanganya ryayitwariye abo bakundaga.
Yagize ati “Ubuyobozi natwe tuzakomeza gufatanya namwe gufasha kugaruka mu buzima bwiza, gufasha kwibagira ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe kugira ngo hatagira umwana wabura uko yajya ku ishuri, umwana atabura icyo arya kuko yabuze papa we yazize ubu bugizi bwa nabi urugomo nka ruriya.”
Ubwo ibi byago byabaga, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwahise butangira iperereza, kandi buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye ku buryo uyu ukekwaho iki gikorwa azabiryozwa hakurikijwe amategeko.