wex24news

Sandrine Umutoni yagaragaje uruhare rw’umuziki mu bwiyunge bw’Abanyarwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yahamije ko umuziki wabaye inkingi ya mwamba mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Image

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya Acces itegurwa na Music in Africa igamije kwigira hamwe ku iterambere ry’umuziki w’Afurika.

Yagize ati: “U Rwanda, twabonye uruhare rw’umuziki by’umwihariko mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twabonye kandi ko umuziki ari kimwe mu byongerera imbaraga urubyiruko rwacu. Aya ni amahirwe ku bahanzi bacu kandi twizeye ko bazayabyaza umusaruro.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda hagaragara injyana zitandukanye harimo Afrogako,Umuhamirizo w’u Rwanda, na Kinyatrap ari zo zikomeza kugira uruhare mu kwongera umubano n’ubusabane bw’Abanyarwanda umuziki mu mateka y’Abanyafurika wabaye intwaro yo gusobanura amarangamutima yabo ni yo mpamvu dufatanyije n’abafatanyabikorwa tuzakomeza guteza imbere ubuhanzi by’umwihariko umuziki.

Bamwe mu bahanzi bari muri iyi nama bavuga ko ari amahirwe yiyongera ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda kandi bazayabyaza umusaruro.

Ariel wayz ahamya ko nta rwitwazo bagifite kuko umuziki w’u Rwanda udaheza bityo biteguye kuwukora kandi neza.

Yagize ati: “Mu myaka 5 cyangwa 10 ishize, nta bagore bari mu muziki ariko ubu barahari kandi twasobanuriwe yuko gukora umuziki bisaba kuba utajenjetse kandi ko wabera buri wese, Abagore na bo bashobora gukora ibitangaza mu muziki kandi icya mbere ni ukutwizera.”

Akomeza agira ati: “Iyi nama ni amahirwe kuri buri muhanzi kuko tuzayigiramo, tuzayimenyaniramo n’abandi dukora bimwe baturutse hirya no hino birusheho kumenyekanisha umuziki wacu.”

Umuhanzi Afrique yunzemo avuga ko biteguye kubyaza umusaruro iyi nama kuko yabahuje n’abantu batandukanye, ibyo bavuga ko bifitiye umumaro umuziki kuko uko bamenyana n’abahanzi batandukanye bakora umwuga umwe, abashora mu muziki n’abandi bituma n’umuziki nyarwanda urushaho kumenyekana ugasanga batangiye gutumirwa mu bitaramo mpuzamahanga.

Ni ubwa mbere iyi nama ibereye mu Rwanda kuko mu mwaka ushize yabereye mu gihugu cya Tanzania, ikaba yitabiriwe n’abarimo abahanzi, abashora mu muziki, abavanga umuziki hagamijwe ko haganirwa ku buryo umuziki wakorwa ariko ugatunga n’abawukora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *