Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda mu 1994 Umuryango Mpuzamahanga n’Isi bareberaga ibyabaga ntibumve n’impuruza kuri Jenoside yakorwaga.
Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga ya 6 kuri Jenoside, yatangiye ejo ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 muri Kaminuza ya Sacramento yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ni inama yitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, abayobozi ba Kaminuza n’inshuti z’u Rwanda.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba afite imyaka igera kuri 30, we n’abo bari kumwe bafashe icyemezo cyo kurokora abicwaga mu gihe Umuryango mpuzamahanga n’Isi bareberaga ibyabaga mu Rwanda.
Yagize ati: “Impanuro zuko harimo gukorwa Jenoside zatanzwe hakiri kare, bigaragaza kunanirwa gukabije k’Umuryango Mpuzamahanga gukumira ibyaberaga mu Rwanda mu 1994.
Abanyarwanda ntibazigera bumva impamvu izo mpanuro cyangwa imiburo yagaragaye hakiri kare ariko ikirengagizwa.
Byatewe nuko ubuzima bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi butari bukwiye kurokorwa? Iki kibazo gihora mu mitekerereze ya benshi.”
Yagaragaje ko iyo abantu bahuriye hamwe kugira ngo baganire ku kibazo cya Jenoside, ari ngombwa kumenya intandaro ya Jenoside no kumeya ko ikibabaje ari uko Umuryango mpuzamahanga utigeze wumva abicwaga.
By’umwihariko, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, hagaragajwe imiburo myinshi yerekeye ikorwa rya Jenoside ariko yarirengagijwe.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yasobanuriye abitabiriye inama uko Jenoside yakozwe mu Rwanda, inzira yo kwiyubaka ndetse n’ibibazo birimo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Asaba ko hakwiye kubaho ubufatanye ku Isi hose bityo hagafatwa inshingano zo kwirinda ko hakongera kubaho Jenoside n’andi marorerwa yakongera kubaho ku Isi.
Prof. Gasanabo J. Damascene, Umujyanama w’Umuyobozi wa Kaminuza ya Sacramento, yagarutse ku ruhare rw’uburezi mu kurandura no guhagarika icyatuma habaho Jenoside.
Yifashishije urugero ku mateka y’u Rwanda, yagize ati: “Uburezi bwakoreshejwe mu kubiba urwango n’amacakubiri; uyu munsi uburezi bwifashishwa mu kubanisha Abanyarwanda bose mu kubaka u Rwanda rushya.”
Zachary D. Kaufman, umwarimu w’ubumenyi mu bya politiki n’amategeko muri Kaminuza ya Florida mu ishami ry’amategeko, yakomoje ku mbogamizi zo kubona ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubare wabo ukiri munini kuko ngo abenshi bataragezwa mu butabera.
Yagize ati: “Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’izindi Guverinoma ku Isi ndetse n’imiryango nka Interpol, bagomba gufatanya n’u Rwanda gufata abo bantu bagashyikirizwa ubutabera.”
Geraldine Umutesi, Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashimira ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bwatumye ashobora kongera kwiyubaka.
Ati: “Ubu ndi umubyeyi, ndi umuyobozi. Ubu buhamya si ubwanjye njyenyine, ni ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda bose.”
Aniesha Mitchell, umuyobozi wungirije ushinzwe abanyeshuri muri Kaminuza ya Sacramento, yavuze ko Kaminuza yiyemeje guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Yashimiye abitabiriye inama, aho yagize ati: “Iyi nama irashimangira indangagaciro z’ibiganiro, kwiga, n’uko twakemura ibibazo byo kwirinda Jenoside.”
Kaminuza ya Sacramento State yo muri Amerika yubatse ikibumbano cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganyijwe ko kizafungurwa ku mugaragaro muri Mata 2025, mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.