Umunyarwanda Mukunzi Yannick yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, nubwo amaze igihe kinini adakina kubera ikibazo cy’imvune.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ni bwo Sandvikens IF yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo amakuru avuga ko Mukunzi agiye kongera kuyikinira kugeza mu 2025.
Mu butumwa yatanze yagize iti “Umuyobozi, indwanyi, kabuhariwe mu kibuga hagati. Mukunzi Yannick yiteguye gukina umwaka w’imikino we wa gatandatu muri Sandvikens IF.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29, yagaragaje ko yishimiye “kongera kuba umwe mu bagize ikipe.”
Mukunzi yaranzwe n’imvune nyinshi muri iyi kipe zatumye adakina nk’uko abyifuza. Hari iyo yabanje kugira mu ivi mu Ukwakira 2021, biba ngombwa ko bamubaga, ariko inshuro nyinshi yahoraga ayitonekara bigatuma adahozaho.
Muri uyu mwaka ni bwo yasaga n’aho yakize neza ari na bwo yifuza gufatanya na Sandvikens IF gukomeza kwitwara neza mu Cyiciro cya Kabiri iherutse kugeramo, gusa yongera kuvunika bikomeye.
Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tariki ya 16 Kamena, mu mukino batsinzemo Oddevold 2-0. Yannick winjiye mu kibuga ku munota wa 62 ntarongera kugaragara akina, gusa akaba ari gukira kuko yabazwe muri Nzeri 2024.