Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yavuze ko Amavubi afite icyizere cyo gutsinda Nigeria mu mukino wo gupfa no gukira uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024, ni bwo Amb. Bazivamo yasuye abakinnyi mu myitozo ya nyuma yabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium.
Nyuma y’imyitozo, yavuze ko mu Mujyi wa Uyo, nta Banyarwanda bahari ku buryo Amavubi yakwizera abafana benshi.
Ati “Muri rusange Nigeria ituwemo n’Abanyarwanda bake kandi n’abahari batuye mu Mijyi ya Lagos, Abuja cyangwa Maiduguri, hano nta Banyarwanda bahari.”
“Icyo navuga ni uko Abanyarwanda bagomba kugira icyizere kuko tugifite amahirwe,Njye ndumva mfite icyizere kandi n’abakinnyi bari mu bihe byiza. Ntekereza ko bigenda neza.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, yavuze ko bafite impamvu yo gukora cyane bagacyura amanota atatu.
Ati: “Ubu noneho dufite icyo turi guharanira, ibyo bizadutera ingabo mu bitugu tubashe kuba twatsinda uyu mukino, ariko habayeho gutsindwa kwa Bénin.”
Amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu Gikombe cy’Afurika ruherukamo mu myaka 20 ishize ni uko Bénin yatsindwa na Libya, rwo rukazatsinda Nigeria.