APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 yakinwe ku nshuro ya mbere.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) Munyantwali Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille.
Abayobozi b’amakipe yombi bari bitabiriye, Umuyobozi (Chairman) mushya wa APR FC Brig Gen Déo Rusanganwa, hamwe na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée.
Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe ku munuto wa munani na Ujeneza Patrick.
Bidatinze ku munota wa 12, Niyonkuru Edison yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso acenga umunyezamu Ganza, atsinda igitego cya kabiri.
Uyu mukino wari uryoshye kuko ibitego byari byinshi, ku munota wa 16, Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku mupira Ntwari Sharif yazamukanye yihuta cyane.
Ku munota wa 19, Niyonkuru Edison yazamutse yihuta asiga ab’inyuma ba Rayon Sports acenga umunyezamu, atsinda igitego cya gatatu.
APR FC U 17 yarushaga cyane Rayon Sports yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Ishimwe Hirwa Thiery
Ku munota wa 27, Nshunguyase Emmanuel yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mugiraneza Thierry akina n’umutwe atsinda igitego cya gatanu.
Ibitego byajyagamo umusubirizo, ku munota wa 30 Mugisha Aristide yatsinze igitego cya gatandatu.
Bidatinze ku munota wa 33, Ishimwe yatsinze igitego cya karindwi, mu gihe Rayon Sports wabonaga yashobewe.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 7-1.
APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri nk’icya mbere, ku munota wa 46, Ujeneza Patrick atsinda igitego cya munani.
Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko iy’Ingabo yiharira umupira cyane.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yageragezaga gusatira ariko abakinnyi ba APR bakugarira neza.
Ku munota wa 89, Ishimwe Hirwa Thierry yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cya cyenda.
Umukino warangiye APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 itangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 yihaniza umukeba.