wex24news

Perezida Tshisekedi akomeje kutajya imbizi n’abatemera ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kutajya imbizi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batemeranywa na we ku byo kuba ashaka guhindura itegeko nshinga.

Mu mezi make ashize ni bwo Tshisekedi yeruye ko ashaga guhindura zimwe mu ngingo ziri mu tegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anenga kuba zidashyira imbere abaturage b’iki gihugu.

Ni igitekerezo icyakora cyamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bafata guhindura itegeko nshinga nk’amayeri ashaka gukoresha kugira ngo azategeke RDC ubuzima bwe bwose.

Tshisekedi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Lubumbashi yabwiye abaturage baho ko agishyize imbere iriya gahunda.

Uyu mugabo mu ngingo zikubiye mu tegeko nshinga anenga harimo iya 217 avuga ko ihatira abanye-Congo kuba bahara ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bwaba buvogerewe n’ibihugu baturanye, ibyo yahereyeho ashimangira ko nta muntu n’umwe uzigera yitambika gahunda ye yo guhindura itegekonshinga.

Yunzemo ati: “Ibyo navugiye i Kisangani ntaho bihuriye na gato na manda ya gatatu [bivugwa ko ashaka kwiyamamariza]. Opozisiyo ni nde wayibwiye ko ashaka manda ya gatatu?”

Mu gihe Tshisekedi akomeje gushimangira ko agomba guhindura itegeko nshinga rya RDC, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumuburira ko naramuka abikoze bitazamugwa amahoro.

Nka Moïse Katumbi bahatanye mu matora yo mu Ukuboza yagaragaje ko itegeko nshinga atari cyo kibazo cyugarije Congo, ko ahubwo imiyoborere mibi ari cyo kibazo nyamukuru igihugu gifite.

Ni Katumbi watanze umuburo w’uko “kuri iki kigero, umunyagitugu ashobora guhura n’ikibazo wenyine, akirukanwa kandi agatereranwa, agasiga abaturage mu myigaragambyo.”

Delly Sesanga na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi na we yamuburiye ko umushinga wo guhindura itegeko nshinga afite utazigera umuhira.

Ati: “Murashaka kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga mu nyungu zanyu bwite, ariko ibyo ntibizabaho. Guterwa ubwoba cyangwa ibinyoma ntibizatuma abanye-Congo bacika intege.”

Martin Fayulu we yabwiye Tshisekedi ko ingingo avuga ko igamije kugurisha ubusugire bwa RDC ayisobanura uko itari, ibyo agaragaza nk’ubujiji bwo mu rwego rwo hejuru uyu Perezida wa RDC afite.

Yavuze ko ingingo nk’iriya iri mu mategeko nshinga y’ibihugu byinshi bya Afurika, ikaba igamije guteza imbere ubumwe bw’ibihugu bigize uyu mugabane.

Yunzemo ati: “Hari icyo Tshisekedi akwiye kumva. Ndacyari Perezida watowe byemewe kuva muri 2018, bityo nzamagana byimazeyo mfatanyije n’abaturage, umushinga we w’icyorezo wo kuvugurura itegeko nshinga”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *