Arikiyepisikopi wa Nairobi, Musenyeri Philip Anyolo, yatangaje ko Inama ya Kenya y’Abapisikopi Gatolika yanze amafaranga Perezida William Samoei Ruto na Guverineri w’uyu mujyi baherutse guha amakolari n’abapadiri.
Aya mafaranga arimo amashilingi 600.000 Perezida Ruto yahaye kolari n’Inama y’Abamisiyoneri muri Paruwasi ya Soweto tariki ya 17 Ugushyingo 2024, na miliyoni ebyiri yatanze zo kubaka inzu y’abapadiri.
Perezida Ruto kandi yasezeranyije iyi Paruwasi ko azayiha izindi miliyoni eshatu z’amashilingi zo kuzuza inzu y’abapadiri ndetse n’imodoka ya bisi.
Uwo munsi Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, na we yahaye kolari yo muri iyi Paruwasi n’Inama y’Abamisiyoneri amashilingi ya Kenya 200.000.
Musenyeri Anyolo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, yatangaje ko za Paruwasi zitemerewe kwakira inkunga z’abashyize imbere inyungu za politiki, bityo ko ayo Guverineri Sakaja na Perezida Ruto batanze bazayasubizwa.
Yagize ati “Iyi nkunga izasubizwa abayitanze. Ikindi, andi mashilingi miliyoni eshatu yo kubaka inzu y’abapadiri Perezida yatanzemo isezerano n’impano ya bisi ya Paruwasi biranzwe.”
Uyu mwepisikopi yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ihame ry’itorero ryo kudakoreshwa mu nyungu za politiki, asaba abanyapolitiki kujya bajya gusenga kugira ngo bahembuke mu by’umwuka, ariko bakabikora nk’abakirisitu basanzwe.