Perezida, Aslan Bzhania wa Abkhazia yeguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye kubera amasezerano ataravuzweho rumwe yagiranye n’u Burusiya.
Abkhazia ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burusiya, hafi y’inyanja y’umukara.
Bzhania watangiye kuyobora mu 2020, yatangaje ubwegure bwe nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha umunani n’abatavuga rumwe na we, avuga ko bikozwe mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’ituze rusange.
Biteganyijwe ko Visi-Perezida Badra Gunba azaba ayoboye by’agateganyo kugeza igihe amatora azabera.
Ibibazo byatangiye ubwo abadepite baganiraga ku masezerano ahesha sosiyete zo mu Burusiya zashakaga gushora imari muri Abkhazia, ibintu byamaganywe k’uko babonaga inyungu ari iz’Abarusiya gusa.
Abkhazia, ifite abaturage 244,000. Yabonye ubwigenge mu 1990 gusa Georgia iyifata nk’agace kayo.