wex24news

Yafatanywe inyama z’ifumberi yishe muri Nyungwe

Mu Karere ka Rusizi hafungiye Munyankindi Bernardin wafatanywe bimwe mu bice by’inyama y’ifumberi yishwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, agiye kuzigurisha.

Image

Uwo mugabo w’imyaka 63, ni uwo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, yafashwe yerekeje mu Kagari ka Rasano, umugore we wari inyuma ye yikoreye ibice bisigaye yumvise ko umugabo afashwe, aracika akaba agishakishwa.

Bagabo Elysé wari uri muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, Munyankindi yafatiwemo, yabwiye Imvaho Nshya ko bitazwi niba ari we koko wagiye muri Nyungwe kwica iyo nyamaswa akayibaga inyama akazigabana n’umugore we, we agatwara amaguru yombi, umugore agatwara izisigaye, cyangwa yaraziguze n’uwagiye kuyica kuko ari ko avuga, iyo ataba yacungiwe hafi n’abarinzi ba pariki ntawari kurabukwa ko azifite.

Ati’: “Yafashe amaguru 2 y’izo nyama ayashyira mu ishashi, ashyira mu gikapu agiheka mu mugongo nk’ugiye guhaha, umugore we izisigaye azishyira mu giseke yikorera ku mutwe nk’ugiye gusura umuntu.

Kugira ngo badafatirwa hamwe, umugabo amugenda imbere umugore amukurikiye nko mu kilometero cyose,bagiye kuzigurisha mu Kagari ka Rasano, bikekwako atari ubwa mbere babikoze, bazigurishaga n’abasanzwe babagurira.’’

Yongeyeho ati: “Kubera ko abarinzi ba pariki bari bamenye amakuru ko azifite, babagenze runono, babimenyesha n’izindi nzego, umugabo ageze muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, bamubaza aho agiye n’ibyo afite, avuga ko agiye mu isoko rya Rasano, hari ibyo ajyanyeyo.

Bamubwira gushyira igikapu hasi, basangamo inyama ahita atabwa muri yombi, umugore wari inyuma, hashobora kuba hari uwamuburiye, ahita abura n’ubu ntaraboneka.’’

Uwo mugabo yakomeje abwira Imvaho Nshya ko hari n’abandi bakekwa kwica inyamaswa muri iri shyamba bakajya kuzigurisha, aho akenshi bica ifumberi, amashegeshi, amasiha, ibyondi n’izindi kuko hari n’abafatwa bagisohoka ishyamba, hakaba n’abarisohoka bafite abari hanze yaryo bagenda bavugana, inyama bakazigeza hanze yaryo, akaba ari muri ubwo buryo uyu yafashwe.

Asaba ubuyobozi n’izindi nzego gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya ba rushimusi kuko bica inyamaswa nyinshi, bakanagira amayeri menshi bakoresha bigorana gutahura, birengagije akamaro kanini iyi Pariki ifitiye Igihugu by’umwihariko Abanyabweyeye, harimo ibikorwa remezo begerezwa ku musaruro uyivuyemo, birimo amashuri, amavuriro, amazi meza n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu yavuze ko koko uyu mugabo yafatanywe ziriya nyama.

Ati: “Ni byo yarafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye. Turasaba abaturage kwirinda kwangiza ubuzima bw’inyamaswa za ririya shyamba kuko ubikoze aba akoze icyaha gihanirwa bikomeye n’amategeko. Bakore ibibateza imbere bareke gukomeza kwigabiza Pariki bicamo inyamaswa kuko bitemewe.”

Yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite uburinzi, bakwiye kureka ibyo guca mu rihumye abayirinda bakayigabiza kuko atari byo, akaba ari yo mpamvu bafatwa bagahanwa, abibutsa ibyiza byayo birimo umwuka mwiza bahumeka, amadovizi yinjiza akabagarukira mu bikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, n’ibindi kandi ko uyangije aba avukije bagenzi be ibyo byiza, ndetse ubuyobozi butazahwema kubashakisha, kubafata no kubahana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *