wex24news

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yasuye Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi DIGP Ujeneza yasuye Abapolisi muri Centrafrique abagenera ubutumwa (AMAFOTO)

Ni mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, arimo muri Repubulika ya Centrafrique.

DIGP Ujeneza yashimiye aba Bapolisi b’u Rwanda, ku bwitange no gukunda akazi mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili by’umwihariko.

Yabashishikarije gukomeza kuzuza inshingano zabo barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga, kwita ndetse no kugirira isuku ibikoresho bifashisha mu kazi.

Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo, DIGP Ujeneza yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA; Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahoro mpuzamahanga, by’umwihariko muri Santrafurika.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’Abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika.

Aya matsinda, harimo RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu Murwa Mukuru i Bangui, mu gihe RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro, mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru, ndetse n’umutwe wa RWAFPU-3 ukorera ahitwa Bangassou.

Umutwe wa RWAPSU ushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi muri Guverinoma n’abayobozi ba Loni muri iki Gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *