Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Joe Biden, yafashe umwanzuro wo guharira Ukraine umwenda w’agera kuri miliyari 4,7$, muri gahunda ye yo kurushaho gushyigikira icyo gihugu mbere y’uko Donald Trump afata ubutegetsi muri Mutarama umwaka utaha.
Kuva muri Gashyantare 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya Maerika yemeje arenga miliyari 174$ y’ubufasha bwo gushyigikira Ukraine mu ntambara n’u Burusiya.
Ikindi gice cy’inkunga ya Amerika kuri Ukraine yatanzwe muri Mata, yari igizwe n’inguzanyo z’agera kuri miliyari 9,4$ yari agamije gufasha kuziba icyuho mu ngengo y’imari ya Ukraine.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller, yagize ati”Twateye intambwe ikurikije amategeko yo gusiba iyo myenda.”
Yemeje ko Perezida Biden yanzuye ko Ukraine iharirwa 1/2 cy’iyo nguzanyo, ni ukuvuga agera kuri miliyari 4,7$.