wex24news

Ukraine yanakoresheje missiles z’u Bwongereza mu kurasa mu Burusiya

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ukraine yarashe mu Burusiya ibisasu bya misile byakozwe n’u Bwongereza byo mu bwoko bwa Storm Shadow.

Ni intwaro nshya z’iburengerazuba Kyiv yemerewe gukoresha mu kurasa mu Burusiya, nyuma y’uko Amerika yemereye Ukraine gukoresha missile za ATACMS umunsi umwe gusa mbere yaho.

Hagati aho, Ambasade ya Amerika i Kyiv yavuze ko imaze umunsi ifunze kandi ikanaburira ko “hashobora kuba igitero gikomeye cyo mu kirere.”

Umuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko Washington izoherereza Ukraine n’ibisasu bya mine antipersonnel byitezweho kuzahagarika umuvuduko w’ingabo z’u Burusiya mu bitero byazo.

U Burusiya bwakunze kuvuga ko gukoresha intwaro z’iburengerazuba mu kugaba ibitero ku butaka bwabwo nta kindi bizamara usibye kurushaho gukaza intambara, ndetse bwemeza ko nibiba ngombwa buzakora ku ntwaro zabwo za kirimbuzi mu gusubiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *