wex24news

Urubyiruko rwasabwe kumenyekanisha isura nyayo y’Igihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza isura nyayo y’Igihugu no kumenyesha urungano rwabo rwaheze ishyanga kubera ababyeyi babo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amateka aboneye aho kubareka ngo bayagoreke.

Image

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro amahumbezi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, cyahuriyemo abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Rubavu, n’abiga muri UTB, kibandaga ku ruhare rw’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu rubyiruko.

Dr Bizimana yasobanuye byinshi ku mateka y’Igihugu, anasobanura ko hari benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahakana ko itabaye ndetse bakanabyigisha abana babo bahejeje hanze y’Igihugu, avuga ko ari inshingano z’urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bakabamenyesha isura nyayo y’Igihugu.

Yagize ati: “Hari benshi mu bakoze Jenoside binangiye banagoreka amateka batemera ko koko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye, bakaba uyu munsi baraheze hirya no hino mu bihugu kandi bari kumwe n’abana bavukiyeyo birirwa babeshya ko u Rwanda ari rubi, rudatekanye n’ibindi bibi byiganjemo kugoreka amateka.”

Yongeraho ati : “ Mwe muri mu gihugu ni ahantu ho gukoresha imbuga nkoranyambaga mukabereka isura nyayo y’u Rwanda, mukagaragaza ko buri mwana wese yiga mu Rwanda, buri wese yivuza kuko Abanyarwanda bose bafite mituweli n’ibindi.”

Minisitiri Dr Bizimana kandi yasabye urubyiruko baganiriye ko bakwiye kuba maso bakirinda abakozi b’Imana bababeshya ko bazabasengera bakabona iterambere, ahubwo bakwiye kwimakaza umurimo.

Ati: “Hari bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ngo ndagusengera ubone Viza uzajye kwiga muri Amerika, ese wasenga gusa ugatsinda amasomo ku buryo ujya kwiga hanze? Gusenga ni byiza ariko nimusenge munimakaze umurimo, ni yo myemerere mizima, nimumenye gusesengura abababeshya.”

Minisitiri Dr Bizimana yabwiye urubyiruko ko nk’uko mu nsengero hitwa hatagatifu, hakaba ibitabo bitagatifu, na bo bakwiye kumenya ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari amahame matagatifu yabo nk’abana b’u Rwanda, ko nibabifata gutyo n’ibindi byose bizagenda neza harimo n’iterambere ryabo.

Yavuze ibi nyuma y’uko hakunze kugaragara bamwe mu bakozi b’Imana bagiye bakurikiranywaho icyaha cy’ubujura bushukana, bitewe n’uko hari abakaga akayabo k’amafaranga abayoboke bababwira ko bari bubasengere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *