Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, Ambasaderi Bugingo Emmanuel yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Malawi.
Ni umuhango wabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ambasaderi Bugingo yashyikirije Minisitiri Nancy Tembo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Malawi, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Amb. asanzwe ahagarariye u Rwanda muri ZAmbiya na Malawi, akaba afite icyicaro i Lusaka muri Zambia.
U Rwanda na Malawi ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho hari abaturage b’ibihugu byombi bakorera muri buri gihugu.
Ibihugu byombi biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yasinywe tariki ya 31 Ukwakira 2024.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, u Rwanda na Malawi basinyanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.
Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye. Nko muri Werurwe 2019, Polisi z’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru no guhererekanya abanyabyaha.