Kizza Besigye uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa umugambi wo guhungabanya umutekano wa Uganda, azunganirwa n’itsinda ry’abanyamategeko 50, riyobowe na Martha Karua wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya.
Iri tsinda ry’abanyamategeko rigizwe ahanini n’ababihisemo ku bushake. Baturuka mu mahuriro y’abanyamategeko atandukanye arimo Komisiyo Mpuzamahanga y’Abanyamategeko (ICJ).
Martha Karua yafashe inshingano zo kuyobora Itsinda ry’aba banyamategeko, asimbuye Elias Lukwago.
Umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, afunzwe n’igisirikare cya Uganda kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa i Nairobi muri Kenya ubwo yari yagiye kwitabira imurikwa ry’igitabo cya mugenzi we, Martha Karua.
Mu gihe urujijo rwari rukiri rwose ku ifungwa rya Besigye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi yumvikanamo ijwi risa n’iry’uyu munyapolitiki, aganira n’undi muntu ku byerekeye kugura intwaro zirimo indege zitagira abapilote (drones).
Uwaganiraga na Besigye yumvikana avuga ati “Turi gushaka intwaro nto, drones n’ibindi.”, na we amusubiza ati “Drones ni ingenzi kandi ntekereza ko gutoza abazikoresha ari ngombwa. Nk’uko nabivuze, tubonye ubushobozi bwo guhanura kajugujugu, byaba ari…”
Uyu muntu na Besigye bemeranyije ko drones ari yo ntwaro ihendutse cyane yakwifashisha mu guhanura kajugujugu, kandi ko yakoroshya cyane iki gikorwa. Bavuze ko batizera niba Uganda ifite intwaro zihambaye zahangana na drones.
Mu gihe Besigye yagezwaga mu rukiko rwa gisirikare, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guhungabanya umutekano wa Uganda, yifashishije intwaro yateganyaga kugura n’abanyamahanga.
Abanyamuryango bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye n’umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, bamaganye ifungwa rye, basaba ko akurwa muri gereza ya gisirikare ya Luzira kubera ko ari umusivili.